Ikigo cya KCB Group PLC cyamaze kugura imigabane myinshi muri Banque Populaire Du Rwanda PLC (BPR) muri Kanama 2021. Ibi bivuze ko BPR Bank yu Rwanda ari kimwe mu bigo bya KCB Group.
KCB Group PLC niyo iza kw’isonga mu bigo bitanga serivisi z’imari muri Afrika y’iburasirazuba aho kugera tariki 20 Nzeli 2021 yari ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari 11.22. KCB Group ikorera mu bihugu bitandatu ikagira ibiro muri Etiyopiya. Ingamba z’iterambere za KCB Group ziteganijwe mu buryo bwo kwagura ibikorwa byayo no kwihuza n’ibindi bigo ari nako ikomeza gushaka uko yakongera agaciro k’imigabane.
Banki ya BPR ubu ni ikigo kimwe gitanga serivisi za banki mu Rwanda biturutse mu guhuzwa kwa KCB Bank Rwanda na Banque Populaire du Rwanda.
Tuzi uburemere bw'icyemezo nk'iki, kandi, mbere yo gufata umwanzuro uwo ari wo wose, twaganiriye cyane n'abakozi, abakiriya, ndetse n'abandi bafatanyabikorwa mu Rwanda. Ibyavuye muri ibyo biganiro ni uko dukeneye izina rimwe rihurizwamo ibikorwa byacu mu Rwanda. Izina BPR ni izina ryashinze imizi kandi kizwi cyane mu bice byose by'igihugu gifite umurage ukomeye mu Rwanda.
Itsinda rya KCB ryiyemeje gushingira ku murage wa BPR n'ibikorwa bya KCBR mu Rwanda n'imbaraga dusanzwe dufite mu karere. Dufite amateka akomeye hamwe n’ubumenyi ku gihugu cy’u Rwanda. Ibicuruzwa byacu na serivisi z’ingenzi ntibyahindutse. Abakiriya bacu bashobora gukomeza gukoranana nawe mu cyizere nk’uko byahoze.
Ushobora gukomeza gukorana natwe mu mutekano nk’uko bisanzwe. KCB Group ni rimwe mu matsinda y’amabanki manini muri Afurika, ifite umutungo mbumbe ungana na miliyari zisaga 9.8 z’amadorali y’amerika, hamwe na sisitemu nshya zifite umutekano ukomeye.
Ugendeye kuko ku kuba igikorwa cyo guhindura izina ari igikorwa gisaba ibintu byinshi , hazabaho igihe Banki ya KCB na BPR bizakomeza kubaho byombi. Tuzagera aho dusigaranaizina n’ibirango bya BPR BANK hamwe na sisitemu yibanze ya banki mu gihe gikwiye.
KCB Group yabonye ko BPR ari banki yahuza na KCB Rwanda, mu rwego rwo kubaka banki ifite amateka afatika kandi akomeye nk’aya BPR bigahuzwa n’udushya n'imbaraga bya KCB kugirango izanire abakiriya mu Rwanda ibisubizo bifatika. Ikigo gishya kizakomeza gutanga serivisi n’igisubizo bakiriya b’ingeri zose no ku bigo bito n’ibicirirtse.
Uzabasha gukoresha serivisi iyo ari yo yose muri uzu kuri buri shami ryacu:
Udutabo twa sheki twose twatanzwe kuva ku ya 1 Mata 2022 tuzashyirwaho ibirango bishya bya Banki ya BPR. Udutabo twa cheque turiho ibirango bya BPR Plc na KCB Bank bizakomeza gukoreshwa kugeza igihe bigomba kurangiriraho, icyo gihe tuzadusimbuza udutabo twa sheki turiho ibirango bya banki ya BPR.
Amakarita mashya yose yatanzwe kuva ku ya 1 Mata 2022 azaba afite ikirango cya Banki ya BPR. Ikarita ya KCB Bank izakomeza kugira agaciro kugeza igihe igomba kurangiriraho, icyo gihe tuzazisimbuza ikarita zifite ibirango bya banki ya BPR.
Tuzasuzuma uko amashami agiye ajyanye n’ibikenewe, habeho kuzongera no kureba ahagiye hari intera nini hagati yayo hanyuma hazanatangwe ibyifuzo bikwiye.
Uzakomeza gukoresha uburyo busanzwe bukunogeye mu gukora ibikorwa bitandukanye bya banki. Impinduka iyo ari yo yose ku bikorwa bihari muzajya mubimenyeshwa mbere.
Oya, gusa bizaba bitandukanye mu buryo bw’imiterere ukundi. Mu gihe amabara n’izina byacu rya banki bishobora kuba byarahindutse, uburyo ukora ibikorwa bya banki ntibuzahinduka.
Inzira yo guhuza BPR na KCBR mu Rwanda na Banki ya BPR ntabwo ihindura imikorere y’ibicuruzwa cyangwa serivisi. Konti yawe n'amakarita yawe bizakomeza gukora nkuko bisanzwe. Impinduka zose zizatangazwa mbere.
Uzakomeza gukora ibikorwa byawe bya banki kuri telefone cyangwa murandasi. Impinduka izo ari zo zose z’imikorere mishya muzajya muzitangarizwa mbere.
Uzagira amahitamo yo kugumana konti / imitungo uko biri cyangwa gushakisha uburyo bwo kubihuriza hamwe. Abayobozi ba RMs / Ishami bazatanga bazakugira inama z’uko wabikora.
Nta mpinduka zizahinduka ku ushinzwe imikoranire/umuyobozi w’ishami. Uko gahunda yo kwishyira hamwe izagenda ishyirwa mu bikorwa, haramutse habaye impinduka ku muyobozi ushinzwe imikoranire/ ukuriye ishami mwazabimenyeshwa.
Abakiriya ba BPR bazashobora kwinjira mumashami yose ya KCBR hanyuma bahabwe serivisi nkaho bari mumashami yabo ya BPR kandi ni nako bizakoreshwa kubakiriya ba KCBR kugeza igihe ibigo bizaba bimaze guhuzwa.
Nta kintu na kimwe usabwa gukora biturutse ku mpinduka ubona cyangwa wumva. Haramutse hari igihindutse gisaba ko witaho by’umwihariko, banki izabikumenyesha mbere.
Oya, guhinduka kw’izina nta ngaruka bizagira bizahindura mu buryo butaziguye ku bicuruzwa cyangwa serivisi bisanzwe bihari. Ahubwo, witegure ibicuruzwa na serivisi bishya.
App yawe ukoresha mu bikorwa bya banki iriho ibirango izakomeza gukora kugeza igihe cyo guhindura izina nyuma yaho uzakenera kudownloadinga app nshya ya banki ya BPR.
Turimo gukora ibishoboka byose ngo sisitemu zihinduranye neza hatabayeho ko zihagarara cyane. Tubaye twiseguye ku bakiriya bacu hakiri kare ku kibazo cyose cyazavuka.
Oya, ntuzasabwa guhindura amakuru ya banki igihe icyo aricyo cyose mu gihe cyo guhindura izina.
Kode yacu ya SWIFT [BPR & KCBR], aderesi, terefone na numero ya fax ntibihinduka. Kuva itariki izina rizahindukiraho, byose bizaba kuri BPR Bank.
Rimwe na rimwe bibaho ko amafaranga yishyuzwa ahinduka.Icyakora, impinduka zose ku mafaranga yishyuzwa kuri serivisi za banki ntabwo zizaba zitewe no guhuza kwacu ahubwo azaba ari ibisanzwe mu bucuruzi.
Nta kizahinduka ku masezerano y’inguzanyo usanzwe ufitanye na banki zombi. Ntibizasaba guhindura amasezerano haba ubu cyangwa mu bihe biri imbere.
Niba ukeka ko konte yawe yinjiriwe cyangwa ikarita yawe ikaba yatakaye, yibwe, yaheze mu cyuma cya ATM, hamagara kuri serivisi yacu ishinzwe kwita ku bakiriya kuri +250 788 140 000 cyangwa +250 788 187 200.
Turasaba abakiriya kuba maso muri iki gihe, kuko abatekamutwe bahora bashaka uko bagera ku makuru yerekeranye na konti yawe. Ntabwo tuzasaba abakiriya amakuru ayo ari yo yose, kandi ntituzakenera ko bavugurura amakuru ayo ari yo yose ya konti yabo bwite biturutse kuri izi mpinduka. Twakoze ibishoboka byose kugirango umutekano hamwe n'ubutumwa bwo kurwanya uburiganya bishyirwa mu itumanaho ryacu mu gihe cyo guhindura izina.
Ntabwo tuzasaba abakiriya amakuru ayo ari yo yose yewe ntituzanakenera ko uvugurura amakuru ayo ari yo yose ajyanye na konti yawe bwite biturutse kuri izi mpinduka.
Niba ufite ikibazo cyihariye cyangwa ufite ikibazo kitashubijwe, ushobora kutuvugisha uhamagaye serivisi yita ku bakiriya kuri nimero na aderesi ya interineti ziri aho hasi cyangwa ukavugisha umukozi wo kw’ishami ryacu uwo ariwe wese.
Serivisi yita ku bakiriya ya Banki ya BPR:
Yego, biri guhindurwa, ukaba uzabasha kuvugana natwe no kubona amakuru agezweho ku bicuruzwa na serivisi bya banki ukoresheje izi mbuga nkoranyambaga: