Home News Details

IBIBAZO ABANTU BASHOBORA KWIBAZA KUGIKORWA CYA KCB GROUP PLC CYOKUGURA IMIGABANE MURI BPR PLC


1.Ese igikorwa cyo kugura imigabane kivuze iki kandi twitege iki?

  • - KCB Group PLC yarangije kugura imigabane myinshi muri Banque Populaire du Rwanda Plc (BPR).Ibi bishatse kuvuga ko BPR yabaye imwe muri Banki za KCB Group bikaba bisoje urugendo rw’igihe kinini rwo kugira ngo BPR ibe banki imwe ya Banki ikora neza kandi yunguka mu karere, bityo bikazayifasha kuba kw’isonga rya Banki zo mu Rwanda.

2. Ese KCB Group Plc ni iki?

  • - KCB Group ikorera mu bihugu bitandatu ku mugabane w’Afurika kandi ikagira Ishami muri Etiyopiya. Ingamba z’iterambere za KCB Group zishingiye ku igengemigambi ryo gushinga Banki nshya cyangwa kugura imigabane myinshi muri Banki isanzwe ikora, hagamijwe gukomeza gushaka ibyashobora byose kongera inyungu z’abanyamigabane.
  • - KCB Goup ni ikigo gitanga serivisi z’inama mu by’ubukungu, kikaba kiri kw’isonga mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba ; ku wa 31 Werurwe 2021 yari ifite umutungo rusange urenga miliyari 970 z’amanyakenya (ziwanye na miliyari 9 z’amadorari y’Amerika).

3. Ese BPR izakomeze kuba Banki ishyira imbere iterambere ry’abaturage?

  • - Kugura imigabane myinshi muri BPR ni ingamba y’ingenzi ya KCB Group kuko bifasha KCB kuba imwe muri Banki ziri kw’isonga mu Rwanda.
  • - KCB Group yahisemo BPR nka Banki izibumbira hamwe na KCB Rwanda kugira ngo zigire Banki ishingiye ku mateka maremare ya BPR hamwe n’udushya ndetse n’imbaraga KCB iyizaniye kugira ngo ihe abakiliya bo mu Rwanda sirivisi zisubiza ibyifuzo byabo.
  • - Ubundi bushobozi iyi Banki yahurije hamwe izo zombi izaba izanye kw’isoko, ni ugukomeza kwegereza abakiliya bayo serivisi zitagira uwo ziheza kandi zijyanye n’ubushobozi bwabo nk’imwe mu ngamba y’ingenzi yo gushyigikira iterambere ry’umuryango nyarwanda.

4. Ese bizagenda gute kuri izi iBanki zombi ? Banki nshya izaba ifite irihe zina?

  • - KCB Group PLC, nyuma yo kubumbira hamwe banki zombi, izakorera mu Rwanda yitwa BPR Bank. Muri iki gihe cy’inzibacyuho BPR na KCB Rwanda zizakomeza gukora buri yose ukwayo,
  • - KCB Group yashyizeho Komite yo kubumbira hamwe umutungo wa Banki zombi, iyi komite ikazagenzura neza kwinjizwa kwa KCB Rwanda muri BPR Bank.

5. Ese hari impinduka ziteganyijwe kuri servisi zitangwa ubu ndetse n’ibiciro byazo?

  • - Nta mpinduka zizahita ziba kuri serivisi zitangwa ubu. Cyakora ibijyane n’igikorwa cyo kubumbira hamwe banki zombi serivisi zatangwaga na Banki zombi zizahuzwa kandi tuzigengesera kugira ngo byose bikorwe mu nyungu z’umukiliya.
  • - Serivisi zizakomeza gutangwa hakurikijwe ibiciro bigenderwaho, amasezerano abakiliya bagiranye na Banki n’ibyemezo byatanzwe n’ibigo by’ubugenzuzi bizakomeza kubahirizwa uko biri.

6. Ese hari amashami azafungwa ?

  • - Imwe mu nshingano za Komite yo kubumbira hamwe umutungo wa Banki zombi ni ugusesengura niba koko aho amashami akorera yegereye abakiriya, kureba ahari amashami ashobora guhuzwa n’ahaba hakenewe ko ashyirwa, hanyuma hagatangwa ibyifuzo byagenderwaho.

7. Ese nzakomeza gukoresha serivisi zo ku ishami, ku ntumwa ya Banki no ku cyuma kibikuzwaho (ATM)? Ese nta mpinduka zizaba kuri serivisi zo kuri telefone igendanwa (mobile banking) na serivisi zitangirwa kuri interineti (internet banking)? Ese nta mpinduka zizaba ku ikarita yanjye yo kubikurizaho?

  • - Uzakomeza gukoresha serivisi zawe ukurikije uburyo wahisemo. Nihabaho impinduka tuzazikumenyesha mbere y’uko zitangira gushyirwa mu bikorwa.

8. Ese bizangendekera bite ndamutse mfite konti cyangwa se inguzanyo muri Banki zombi?

  • - Abakiliya bazaba bafite amahitamo yo kuba bakomeza gukoresha konti zabo cyangwa kwishyurira inguzanyo zabo aho bari cyangwa kureba uko bazihuriza hamwe. Abakozi bashinzwe abakiliya cyangwa abacungamutungo b’amashami bazabafasha kuri serivise abakiliya bazakenera.

9. Ese umukozi ushinzwe abakiliya cyangwa umucungamutungo w’Ishami bazahinduka?

  • - Ntabwo umukozi ushinzwe abakiliya cyangwa umucungamutungo w’Ishami bazahita bahinduka. Cyakora mu gihe igikorwa cyo kubumbira hamwe umutungo kigikomeza , nihagira igihinduka ku birebana n’umukozi ushinzwe abakiliya cyangwa umucungamutungo w’ishami tuzabibamenyesha.

10. Ese nk’uwahaga serivisi Banki, izi mpinduka zizamugiraho izihe ngaruka?

  • - Komite yo kubumbira hamwe umutungo wa Banki zombi ifite inshingano zo guhuza abaha serivisi Banki ndetse n’amasezerano y’abafite ibyo bagurishije Banki. Hagati aho, nta mpinduka zihari mu gushyira mu bikorwa amaserano basanganywe.

11. Ni izihe nyungu abakiliya bazabonera muri Banki zibumbiye hamwe?

  • - Abakiliya bazungukira cyane muri banki zibumbiye hamwe ku birebana na serivisi bahabwa.
  • - KCB Group irateganya ishoramari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga kugira ngo habashe gutangizwa serivisi nshya cyangwa havugururwe imitangire ya serivisi zisanzwe.
  • - Byongeye kandi, hazabaho gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zose z’imari no kubasha gukoresha umutungo wa KCB Group mu gutanga inguzanyo mu mishinga minini

12. Ese igiciro cy’umugabane kigenwa gite?

  • - BPR ntabwo ari ikigo cyanditswe kw’isoko ry’Imari n’imigabane bityo igiciro cy’umugabane wayo ntikigenwa n’isoko ry’Imari n’imigabane.
  • - Agaciro ku mugabane gaterwa n’agaciro ka sosiyete ubwayo (Umutungo rusange ugabanyije umubare w’imigabane yatanzwe).

13. Ese Abanyamigabane b’abaturarwanda bazahabwa amahirwe yo kugurisha imigabane yabo?

  • - Icyifuzo cya KCB cyo kugura imigabane yose y’abanyamigabane ba BPR kireba n’abanyamigabane ba BPR bjyanye nyine n’igikorwa cya KCB cyo kugura imigabane. Hashingiwe kubimaze kuvugwa, abanyamigabane b’abaturarwanda babaruje imigabane yabo kandi bakaba bifuza kuyigurisha KCB bazahabwa amahirwe yo kuyigurisha ku giciro abanyamigabane Atlas Mara Ltd na ARISE B.V.bagurishijeho imigabane yabo, igihe n’uburyo bizakorwa tuzabibamenyesha vuba.

14. Ese igiciro cy’umugabane cyabazwe gite?


15. Ise ni ryari kandi gute Banki zitangaza kandi zigaha abanyamigabane inyungu ku migabane yabo?

  • - BPR nka Banki y’ubucuruzi igomba guhora yigengesereye kubuhariza ibipimo by’imari byagenwe nk’uko biteganwa n’itegeko rigenga amasosiyete y’Ubucuruzi cyakora mu gihe gusa ibipimo by’imari shingiro bito bishoboka byagenwe byubahirijwe, Banki ishobora gusuzuma yasanga bikwiye igutanga inyungu ku migabane. Inama Rusange Ngarukamwaka ishingiwe ku byifuzo yagejejwe ho n’Inama y’Ubutegetsi, ifata imwanzuro wo gutanga inyungu ku migabane ku rwunguko ruvanguye. Ku mwaka warangiye kuwa 31 Ukuboza 2020, Banki Nkuru y’u Rwanda yasohoye amabwiriza agira inama Banki kudatanga inyungu ku migabane kubera icyorezo cya COVID 19, aya mabwiriza rero Inama Rusange Ngarukamwaka ya BPR yafashe umwanzuro wo kuyakurikiza.


(Ends)


Hagize umunyamigabane ukenera ibindi bisobanuro, yakwandikira umukozi ubishinzwe kuri aderesi ikurikira: Theogene.Rutayisire@bpr.rw.

Icyitonderwa: Ibi bibazo abantu bashobora kwibaza ntabwo ari inyandiko yakwifashishwa mu gufata umwanzuro runaka. Niba hari umwanzuro wifuza gufata turagusaba kubanza kwegera abanyamategeko cyangwa abandi bajyanama b’umwuga.

Your Bank. Your Future.

Banki Yawe. Ejo Heza.

BPR has been a pillar in Rwanda's financial sector since 1975. We have helped communities grow so that they can enjoy better and more fulfilling lives.
View our journey here.